APADE: Uko Abanyeshuri b'uwa mbere n'uwa kane batangiye umwaka w'Amashuri 2022/2023 kuri APADE

 APADE: Uko Abanyeshuri b'uwa mbere n'uwa kane batangiye umwaka w'Amashuri 2022/2023 kuri APADE


             Ibirango bitandukanye bya APADE.
Aha ni ku kukigo cya APADE imbere y'amarembo, Abanyeshuri bagana ku ishuri mugitondo.

Ni kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 ukwakira 2022 hari hateganijwe ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bakabohereza mubigo bya Leta n'ibikorana na Leta kubwamasezerano, byari biteganijwe ko batangira kugera kumashuri baherejweho.


                Ibikoresho byabanyeshuri munzu mberabyombi ya APADE.

Abanyeshuri kimwe n'Ababyeyi babo babaherekeje bakirwa na yombi  bagabwa ikaze muri APADE nyuma bakerekwa aho baba bashyize bimwe mubikoresho bafite, ndetse harebwa ko ibikenewe byose babifite.

         NSEKANABO Honore ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.

Hohore avuze ko nubwo ari mugihe cyo kjya ku mashuri kwabanyeshuri ntampinduka kubwinshi bwabagenzi ko ari ibisanzwe, akomeza avugako gusa abanyeshuri boroherezwa kurusha abandi bagenzi.


           Christophe Umubyeyi uherekeje umwana ku ishuri.

Christophe ngo umwana we yaje kumwandikisha mu Ishami ryIcungamutungo ngo impamvu yahisemo APADE ngo nuko yumvise ko iki kigo gifite inararibonye mu kwigisha icungamutungo. Ako meza asobanura uburyo yakiriwe n'ubwuzu bwinshi ngo bituma yumva akomeje gukunda APADE ngo cyane ko yasanze Gahunda yagenwe na Leta kuri APADE bayubahiriza.


               Mutesi Shalon umunshuri uje kwiga muri APADE.

Mutesi ngo NESA yamwohereje kwiga kuri APADE mu ishami ry'ikoranabuhanga, avuga ko yari yarahasabye ngo bihura n'uko yakundaga Iryo shami nubwo bwose ngo yaturutse Nyagatare ngo nta mpungenke afite izo arizo zose.


         GATO Frolibert umubyeyi avuye mu Karere ka Kirehe

Uyu mubyeyi avuze ko icyamuteye kuzana umwana we kuri APADE ari uko bashingiye kundangagaciro za Gikristo, akomeza avyga ko yanyuzwe nuko yakiriwe ngo ko biruta cyane uko ahandi yagenze bamwakiriye, aho yasobanuye ko akigera kumarembo yahasanze abamama mumyambaro myiza bakamwakirana urugwiro, ngo ndetse n'abanyamakuru babanyeshuri ngo bakamusanganiza Camera bamubaza uko urugendo rwagenze gutuka Kirehe kugera muri Apade mu mujyi wa Kigali ngo yanyuzwe cyane.


        Denyse MUKAMANA yazanye umwana kuri APADE mu Ishami rya Multimedia Production.


           NSHIMYUMUKIZA Ewigad umurezi muri APADE.

Uyu murezi tumusanze mu cyumba cy'ishuri mu mwaka wa kane (Level 4 ) Icungamutungo. Adusobanuriye ko Accounting ari umwuga mwiza, akomeza avuga ko abanyeshuri barangije muri Accounting yigishije kuri APADE bamutera ishema cyane ngo kuko abasanga mu mirimo hirya no hino mugihugu.

        NSANZAMAHORO Augustin Umuyobozi ushinawe imyitwarire muri APADE.

 Avuga ko bakiriye umubare wabanyeshuri mwinshi, abanyeshuri bohereje na NESA bari hagati ya 500 na 600. Akomeza asobanura amwe mumashami ari hano kuri APADE, abajijwe ku myitwarire y'abanyeshuri ko atazabagora nacyane ko bakiriye umubare mwinshi w'abanyeshuri bavuye kubigo bitanduka abazwa ingamba bagiye kwifashisha asubiza ko nubwo baba bafite imyitwarire itandukanye ariko ko iyo abana baje muri bagenzi babo bafite imyitwarire myiza nabo iyabo ihinduka bityo ko babanza kubabwira imyitwarire y'aho baje uko imeze, bakanakuramo iyo bari basanzwe bafite iyo ari mbi maze bakisanga mubandi.




Abanyeshuri bashya bakomeje kugenda basobanurirwa byishi ku kigo cya APADE, aho basobanuriwe Indangagaciro na kirazira, intego n'intumbero by'Ikigo ndetse basobanurirwa n'ibirango bitandukanye bya Apade.

MENYA BYINSHI KURI APADE               VIDEOS            IMYIDAGADURO KURI APADE


Post a Comment

0 Comments